Saturday, May 18
Shadow

Imikino

BAL 2023: REG yatsinzwe umukino wayo wa mbere

BAL 2023: REG yatsinzwe umukino wayo wa mbere

Imikino
Ku wa gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2023 ikipe ya REG basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino y’itsinda rya Sahara mu irushanwa rya Basketball Africa League yatsinzwe umukino wayo wa mbere. Ikipe ya Stade Malien yo muri Mali yatunguye abasore b’ikipe y’Ikigo Gishinzwe Ingufu mu Rwanda ibatsinda amanota 84 kuri 64. Uyu mukino wagabanyije amahirwe ya REG Basketball Club yo kuzarangiza ku mwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri muri iri tsinda ririmo gukinira mu nzu y’imikino ya Dakar Arena muri Senegali. Kugira ngo iyo ntego igerweho birasaba ko Adonis Filer, Thomas Cleveland, Dieudonné Ndizeye, Pitchou Manga na bagenzi babo ba REG Basketball Club biyandayanda bagatsinda umukino ugomba kubahuza na US Monastir yo muri Tuniziya kuri uyu wa mbere tariki 20 Werurwe 2023 uteganyijwe gut...
BAL 2023: REG yatsinze umukino wayo wa 3 ibona ticket ya playoffs

BAL 2023: REG yatsinze umukino wayo wa 3 ibona ticket ya playoffs

Imikino
Nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Douanes yo muri Senegali mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023, ikipe ya REG Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League yahise ikatisha itike yo gukina imikino ya Kamarampaka. Muri uyu mukino abasore b’umutoza Dean Murray bakomeje kugenda imbere y’AS Douanes yakiniraga mu rugo ku buryo abakinnyi hafi ya bose ba REG bitwaye neza. Uduce twose tw’umukino ni REG Basketball Club yatuyoboye. Uyu mukino warangiye ikipe y’Ikigo Gishinzwe Ingufu mu Rwanda itsinze AS Douanes amanota 69 kuri 55. Iyi ni ntsinzi ya gatatu ya REG Basketball Club kuko yabanje gutsinda Kwara Falcons yo muri Nijeriya ikurikizaho Abidjan Basketball Club Fighters yo muri Kote Divuwari. Ku wa gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2023 izakina u...
Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA

Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA

Imikino
Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Werurwe 2023 Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA. Gianni Infantino yongeye kugirirwa ikizere  mu matora yabereye muri BK Arena i Remera mu nama ya Kongere ya 73 ya FIFA yakiriwe n’u Rwanda. Abatoye bakomye mu mashyi mu rwego rwo kugaragaza ko bifuza ko yakomeza kuba umuyobozi wa FIFA muri manda nshya y’imyaka ine dore ko yari umukandida umwe rukumbi kuri uwo mwanya. Uyu mugabo w’Umusuwisi w’imyaka 52 yashimiye byimazeyo inteko itora avuga ko yiteguye gukomeza guteza imbere uru rwego rushinzwe umupira w’amaguru ku isi yose. Yakomeje yizeza abari aho ko atazatezuka ku mpinduka nziza zigamije kunoza imigendekere ya ruhago. Infantino yagarutse ku mateka y’uburyo u Rwanda rwamubereye ikitegere...
BAL 2023: Ikipe ya REG yatsinze umukino wayo wa kabiri

BAL 2023: Ikipe ya REG yatsinze umukino wayo wa kabiri

Imikino
Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 14 Werurwe 2023 ikipe ya REB Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League yabonye intsinzi yayo ya kabiri. Mu mukino utarayoroheye wayihuje na Abidjan Basketball Club Fighters yo muri Kote Divuwari, ikipe y’Ikigo Gishinzwe Ingufu mu Rwanda yatsinze amanota 80 kuri 73. ABC Fighters yari yakomeje kugenda imbere ya REG mu manota mu duce tubiri tubanza tw’umukino ariko abasore nka Adonis Filer, Thomas Cleveland, Ulrich Kamka Chomche, Delwan Graham na bagenzi babo bagaragaza ubunararibonye batsimbura Abdoulaye Harouna, Chistopher Obekpa na bagenzi babo ba ABC Fighters bayobowe n’umutoza w’Umunyaaustraliyakazi Liz Mills, ifirimbi ya nyuma ivuga babarusha amanota 7. Muri uyu mukino, Adonis Filer wa REG Basketball Club...
Kongere ya 73 ya FIFA igiye kubera mu Rwanda

Kongere ya 73 ya FIFA igiye kubera mu Rwanda

Imikino
Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Werurwe 2023 i Kigali mu Rwanda hazabera kongere ya 73 y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA. Icyo gihe ni na bwo bizamenyekana niba Gianni Infantino Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA yongera kugirirwa ikizere cyo kuzakomeza kuyobora urwo rwego muri manda nshya. Icyo gikorwa cyo gutora umuyobozi wa FIFA kizabera muri Kongere yayo ya 73 igiye kubera i Kigali mu Rwanda. Abantu barenga 1700 ni bo bagiye kuyitabira bakaba bakomoka mu bihugu 209 by’ibinyamuryango. Hatumiwe kandi abafatanyabikorwa n’abaterankunga b’iyi mpuzamashyirahamwe. Ni ku nshuro ya kane Kongere ya FIFA ibereye ku mugabane w’Afurika kuko u Rwanda ruyakiriye nyuma ya Maroke, Afurika y’Epfo n’Ibirwa bya Morisi. By’umwihariko, ni bwo bwa m...
BAL 2023: REG Basketball Club yatangiye neza

BAL 2023: REG Basketball Club yatangiye neza

Imikino
Mu irushanwa rya Basketball Africa League ririmo guhuza amakipe atandatu yo mu itsinda rya Sahara, ikipe ya REG Basketball Club ihagarariye u Rwanda yatsinze umukino wayo wa mbere. Mu mukino wahuje iyi kipe y’Ikigo Gishinzwe Ibirebana n’Ingufu mu Rwanda na Kwara Falcons yo muri Nijeriya ku cyumweru tariki 12 y’ukwezi kwa 3, REG Basketball Club yatsinze amanota 64 kuri 48. Abakinnyi nka Adonis Filer, Delwan Graham na Thomas Cleveland bari mu bigaragaje cyane muri uyu mukino. Ku ruhande rza Kwara Falcons abakinnyi nka Anthony Wilson na Ruot Monyyong bari batangiranye imbaraga ariko zigenda zigabanuka buhoro buhoro. Iyi ntsinzi ya mbere y’umutoza Dean Murray wa REG Basketball club ni intambwe nziza kuri iyi kipe ifite inshingano zo kongera kwegukana umwanya wa mbere mu itsinda rya S...
BAL 2023: Ishusho y’amakipe yo mu itsinda rya Sahara

BAL 2023: Ishusho y’amakipe yo mu itsinda rya Sahara

Imikino
Ku wa gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2023 mu nzu y'imikino ya Dakar Arena muri Senegali hazatangira imikino y'itsinda rya Sahara mu irushanwa rya Basketball Africa League 2023. Mukerarugendo.rw igiye kubagezaho mu nshamake ishusho y'amakipe atandatu agize iryo tsinda. 1.US Monastir (Tuniziya): Iyi kipe igiye kwitabira BAL ku nshuro ya gatatu, ikaba ari na yo yegukanye igikombe cy'umwaka ushize itsinze Petro de Luanda yo muri Angola ku mukino wa nyuma. US Monastir igiye guseruka iyobowe n'umutoza w'Umugereki Gavriel Linos na kapiteni w'igihe kirekire Radouane Slimane w'imyaka 42. 2.Kwara Falcons (Nijeriya): Iyi kipe ni umushyitsi muri iri rushanwa rya BAL ikaba itozwa na Baba Jibril wigeze no kuyikinira. Ifite igikombe kimwe cya shampiyona yatwaye mu mwaka ushize wa 2022. Abak...
BAL 2023: Ikipe ya REG Basketball Club yerekeje i Dakar.

BAL 2023: Ikipe ya REG Basketball Club yerekeje i Dakar.

Imikino
Mu museso wo ku wa kabiri tariki ya 7 Werurwe 2023 ikipe ya REG Basketball yahagurutse i Kigali yerekeza i Dakar muri Senegali ahazabera imikino yo mu itsinda rya Sahara mu irushanwa rya Basketball Africa League 2023. Muri iyi mikino izatangira ku itariki ya 11 ikarangira ku ya 21 Werurwe 2023 mu nzu y'imikino ya Dakar Arena, ikipe y'Ikigo Gishinzwe Ibirebana n'Ingufu mu Rwanda izaba iri kumwe na Kwara Falcons yo muri Nijeriya, Abidjan Basketball Club Fighters yo muri Kote Divuwari, AS Douanes yo muri Senegali, Stade Malien yo muri Mali na US Monastir yo muri Tuniziya ari na yo yegukanye igikombe cya BAL 2022. Umutoza wa REG Basketball Club Dean Murray wungirijwe na Maxime Marius Mwiseneza yahagurukanye abakinnyi 12 baziyongeraho umukinnyi ukiri muto wazamukiye mu irerero rya...
BAL 2023: REG Basketball Club yongeye kwisanga mu itsinda rya Sahara.

BAL 2023: REG Basketball Club yongeye kwisanga mu itsinda rya Sahara.

Imikino
Ku wa mbere tariki 13 y'uku kwezi kwa kabiri abategura irushanwa rya Basketball Africa League bashyize ahagaragara uko amatsinda ya Sahara na Nili azaba ateye ndetse n'ingengabihe y'iyi mikino ihuza amakipe y'intyoza mu mukino wa Basketball muri Afurika. Amakipe 6 yisanze mu itsinda rya Sahara ni AS Douanes yo Muri Senegali, Abidjan Basketball Club - ABC Fighters yo muri Kote Divuwari, Kwara Falcons yo muri Nijeriya, Stade Malien yo muri Mali, US Monastir yo muri Tuniziya na Rwanda Energy Group (REG) Basketball Club yo mu Rwanda. Iri tsinda rizakinira muri Dakar Arena muri Senegali kuva ku itariki ya 11 kugeza ku ya 21 mu kwezi kwa gatatu. Mu itsinda rya Nili harimo Al Ahly yo mu Misiri, Petro de Luanda yo muri Angola, Seydou Legacy Athletic Club (SLAC) yo muri Gineya, Ferroviari...
Tour du Rwanda 2023 : ikipe ya Benediction yivanyemo

Tour du Rwanda 2023 : ikipe ya Benediction yivanyemo

Imikino
Mu isiganwa ry'amagare ngarukamwaka rizenguruka igihugu Tour du Rwanda riteganyijwe kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 26 Gashyantare 2023 ikipe ya Benediction Kitei Pro 2020 ntabwo izitabira. Abashinzwe gutegura iri rushanwa batangaje ko iyi kipe itazashobora guseruka uyu mwaka kuko yananiwe kwiyandikisha nk'ikipe yo ku rwego rw'umugabane (continental team) mu Ishyirahamwe ry'Umukino wo Gusiganwa ku Magare ku Isi (UCI). Ibi bisobanuye ko muri uru rugamba u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n'ikipe imwe gusa ni ukuvuga ikipe y'igihugu Team Rwanda. Iyi kipe ya Benediction Kitei Pro 2020 ni yo isanzwe ikinwamo na Eric Manizabayo uzwi nka Karadiyo ndetse na Moïse Mugisha. Abakurikiranira hafi ibirebana n'umukino wo gusiganwa ku magare barasanga abakinnyi b'Abanyarwanda bazarushaho guhur...