
BAL 2023: Amakipe 4 azakina playoffs amaze kumenyekana
Mu irushanwa rya Basketball League, amakipe ane yo mu itsinda rya Sahara azakina imikino ya Kamarampaka yamaze kumenyekana.
Impaka zacitse mu ijoro ryo ku wa kabiri ubwo habagaho gutungurana mu mikino ya nyuma yo mu itsinda rya Sahara mu irushanwa rya Basketball Africa League yaberaga mu nzu y’imikino ya Dakar Arena muri Senegali.
Usibye ikipe ya Kwara Falcons yo muri Nijeriya yari yaramaze gukuramo akayo karenge nyuma yo gutsindwa imikino yose uko ari itanu, andi makipe atanu asigaye yari agifite amahirwe yo gukatisha itike yo kwerekeza mu mikino ya kamarampaka izabera mu Rwanda.
Stade Malien yo muri Mali ni yo yabanje gutungurana mu mukino watangiye i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba itsinda ABC Fighters yo muri Kote Divuwari amanota 90 kuri 71. Iki kinyuranyo cy’amanota ...