Saturday, April 19
Shadow

Ayandi

Amateka y’inzoga ya Mützig

Amateka y’inzoga ya Mützig

Ayandi
Ikinyobwa cya Mützig ni kimwe mu byengwa n’uruganda BRALIRWA. Hari bamwe mu bashima iyi nzoga bavuga ko ifite uburyohe hakaba n’abayitinya bemeza ko ngo yaba ijanjagura umutwe ku wayinyoye. Mbese ubundi iyi nzoga ikomoka hehe? Inzoga ya Mützig yatangiye kwengwa mu mugi witwa Mützig mu ntara ya Alsace mu Bufaransa hafi y’umupaka uhuza iki gihugu n’u Budage. Urwengero rwa Mützig rwatangiye gukora mu mwaka wa 1810 rushinzwe na Antoine Wagner. Uru rwengero rwaje kwiyunga n’izindi eshatu zo mu ntara ya Alsace zose zihinduka ikompanyi imwe yitwaga ALBRA (Alsacienne de Brasserie). Mu mwaka wa 1972 ALBRA yaguzwe na sosiyeti mpuzamahanga HEINEKEN ikomeza kwenga inzoga ya Mützig. Abatangije uruganda rw’iyi nzoga bakomeje kuyenga ndetse no muri iki gihe Mützig iracyakorwa mu Bufaransa mu rugan...
Uwigeze gutwara Tour de France yugarijwe n’ibibazo by’igihombo

Uwigeze gutwara Tour de France yugarijwe n’ibibazo by’igihombo

Ayandi
Umukinnyi w’Umwongereza Bradley Wiggins wasiganwaga ku magare ari mu ngorane zikomeye yatewe n’igihombo yagize nyuma yo kwinjira mu bikorwa by’ubucuruzi. Uyu mugabo w’imyaka 43 wigeze kwegukana isiganwa ry’amagare rya Tour de France mu mwaka wa 2012 afitiye banki umwenda urenga miliyoni y’amapawundi akoreshwa mu Bwongereza. Wiggins nyuma yo guhagarika umukino wo gusiganwa ku magare mu mwaka wa 2016 yahise yinjjira mu bucuruzi ariko amakuru aturuka mu Bwongereza arahamya ko atahiriwe n’ako kazi gashya kuko amakompanyi ye yatangiye gutezwa cyamunara. Hashize imyaka 3 atishyura inguzanyo za banki ndetse na we ubwe atangaza ko nta kizere afite cyo kubona ubwishyu mu gihe cya vuba. Jean Claude MUNYANDINDA
Tumenye akamaro k’urusenda ku buzima

Tumenye akamaro k’urusenda ku buzima

Ayandi
Urusenda rufite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo binyuranye by’ubuzima. Tugiye kubagezaho akamaro karwo ku mubiri w’umuntu. Rugabanya umubyibuho ukabije Umubyibuho ukabije abahanga mu by’ ubuzima bavuga ko wongera ibyago byo kurwara indwara zitandura nk’ umutima, diyabeti, umuvuduko ukabije w’ amaraso na kanseri. Nubwo izi ndwara ziri muzihangayikishije benshi muri iyi minsi, kimwe mu bisubizo byo kuzirinda ni ukurya urusenda. Abahanga mu by’ imirire bavuga ko iyo wongereye urusenda mu biryo rugabanyamo ibinyabutabire bitera kubyibuha(ibinure). Urusenda ntabwo rugabanya ibinure mu biryo gusa ahubwo runagabanya isukari mu mubiri kuko rwongera ibyitwa insuline bishinzwe kuganya isukari igihe yabaye nyinshi mu mubiri. Urusenda rwongera insuline mu mubiri igihe umuntu ariye u...
Kaminuza 10 za mbere zikomeye ku isi

Kaminuza 10 za mbere zikomeye ku isi

Ayandi
Ibigo by’ubushakashatsi Times Higher Education na Forbes byakoze urutonde rwa za Kaminuza 10 za mbere zikomeye kurusha izindi ku isi mu mwaka wa 2023. Urwo rutonde rushingiye ku bipimo ngenderwaho 13 byerekana neza imikorere ya kaminuza mu ngingo enye z’ingenzi zirimo imyigishirize, ubushakashatsi, ihererekanyabumenyi ndetse n’ikizere kaminuza ifitiwe mu ruhando mpuzamahanga Icyo kizere kirebwaho ni icy’abanyeshuri, abarimu, inzobere n’abagize ubutegetsi bw’ibihugu hirya no hino ku isi. Hashingiwe kuri ibyo bipimo, kaminuza 10 za mbere zikomeye ku isi zikurikirana ku buryo bukurikira: University of Oxford Kaminuza ya Oxford ni kaminuza y’ubushakashatsi ifite icyicaro mu Bwongereza. Hari amakuru avuga ko iyo Kaminuza yatangiye kuva mu 1096 ikaba kaminuza ya kera cyane ku i...
Urutonde rw’ibihugu 10 bikize cyane ku isi

Urutonde rw’ibihugu 10 bikize cyane ku isi

Ayandi
Ubukire bw’igihugu bushobora guhindagurika bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo imitegekere mu bijyanye n’ubukungu, ibikorwa by’ubucuruzi mpuzamahanga, isimburanwa ku butegetsi n’ibindi. Ubwo bukire bupimwa hashingiwe ahanini ku gusuzuma umusaruro mbumbe rusange w’Igihugu (GDP); ni ukuvuga agaciro kose k’ibicuruzwa na serivisi bikorerwa mu mbibi zacyo. Hari n’abapima ubwo bukire ariko bashingiye ku musaruro mbumbe kuri buri muntu (GDP Per Capita). Birumvikana icyo gihe urutonde rushobora guhinduka bitewe n’uko ubukungu rusange buba bugereranwa n’umubare w’abaturage batuye igihugu runaka. Dukurikije igipimo cy’Umusaruro Mbumbe Rusange w’Igihugu (GDP) nk’uko cyasobanuwe haruguru, uru ni urutonde rw’ibihugu 10 bya mbere bikize cyane kurusha ibindi ku isi nk’uko bigaragazwa n’ikegeranyo ...
Tumenye amwe mu mateka ya Wenge Musica

Tumenye amwe mu mateka ya Wenge Musica

Ayandi, Imyidagaduro
Itsinda rya Wenge Musica ni rimwe mu yamamaye mu mateka y'ubuhanzi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Abari bayigize bubatse izina mu gihugu ndetse no hirya no hino ku isi. Orukesitiri Wenge Musica yashinzwe na Didier Masela mu mwaka wa 1981. Mbeye y'uko itangizwa ku mugaragaro igahabwa n'iryo zina yari igizwe n'abasore b'abanyeshuri baririmbaga byo kwinezeza mu gihe babaga bari mu biruhuko; icyo gihe abo banyeshuri bari bibumbiye mu kitwaga Celio Stars. Nyuma yo gushingwa, Wenge Musica ntabwo yatinze kwamamara kuko yari ifite abanyempano haba mu miririmbire haba no mu micurangire. Iri tsinda ryibandaga ku njyana ya soukous, rumba ndetse ryaje no kwadukana umucezo mushya witwa ndombolo. Aba bahanzi bahimbye indirimbo nyinshi banakora ibitaramo binyuranye muri Kongo...
Uwaciye umutwe ikibumbano arashakishwa uruhindu

Uwaciye umutwe ikibumbano arashakishwa uruhindu

Ayandi
Ikibumbano cya Béatrice wa Savoie kiri ahitwa Auvergne - Rhônes - Alpes mu Bufaransa cyaciwe umutwe ku itariki ya 31 Ukwakira 2023. Umuyobozi wa komine ya Echelles aho iki kibumbano giherereye ayatangaje ko bari mu rujijo kandi bafite ubwoba batewe n’icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi. Yongeraho ko abashinzwe umutekano barimo gukora uko bashoboye ngo bafate uwakoze icyo cyaha akanirwe  urumukwiye. Iki kibumbano cya Béatrice wa Savoie cyabumbwe mu rwego rwo guha icyubahiro uwo mugore wahoze ari umuyobozi muri Provence akaba yarabayeho mu kinyejana cya 18. yafatwaga nk’umugiraneza n’umunyabuntu kubera ibyiza yakoreraga abaturage. Cyatashywe ku mugaragaro mu mwaka wa 2016 Genti KABEHO
Céline Dion yongeye kugaragara mu ruhame

Céline Dion yongeye kugaragara mu ruhame

Ayandi, Imyidagaduro
Nyuma yo gufatwa n’uburwayi bw’imyakura bwakomye mu nkokora ibikorwa bye bya muzika, umuhanzikazi w’Umunyakanada Céline Dion yongeye kugaragara mu ruhame atanga ikizere cy’uko arimo koroherwa. Ku itariki ya 30 Ukwakira 2023, uyu muririmbyikazi w’icyamamare yagiye kureba umukino wa Hockey wabereye i Las Vegas wari wahuje ikipe ya Golden Knights na Montreal. Icyo gihe yagaragaraga nk’umuntu umeze neza ku  buryo abenshi batangiye kugira ikizere cy’uko yaba agiye koroherwa akagaruka gususurutsa abakunzi be mu bitaramo. Céline Dion yari aherekejwe n’abahungu be batatu ari bo René Charles w’imyaka 22, n’impanga ze Nelson na Eddy b’imyaka 13. Uburwayi bwa bw’uyu muhanzikazi ni uburwayi budasanzwe bufata imyakura bugaca intege ubufite. Kuri Céline Dion bwamugizeho ingaruka zikomeye ku bu...
Yashakanye n’umwana yareraga arusha imyaka 31

Yashakanye n’umwana yareraga arusha imyaka 31

Ayandi
Umurusiyakazi Aisylu Chizhevskaya Mingalim w’imyaka 53 yarongowe na Daniel Chizhevsky ufite imyaka 22 akaba ari umwana w’umuhungu yareraga (fils adoptif). Ikinyamakuru Daily Mail cyandikirwa mu Bwongereza kivuga ko uyu mugore ukomoka ahitwa i Tatarstan mu Burusiya yafashe umwanzuro wo kubana akaramata n’uwo yareraga nk’imfubyi. Inkuru y’aba bombi yatangiye ubwo Aisylu yajyaga ajya kwigisha isomo rya Muzika mu kigo k’imfubyi aho Daniel yarererwaga. Bamenyanye uyu muhungu akiri muto afite imyaka 13. Aisylu yahisemo guhita amujyana iwe ngo amubere umwana (fils adoptif). Uko umwana yagendaga akura ibyabo byahindukagamo urukundo kugeza ubwo bashyingiranywe mu mpera z’uku kwezi gushize k’Ukwakira 2023. Ibirori by’ubukwe bwabo byabereye muri resitora iherereye mu mugi wa Kazan. Aisylu C...
Inyamaswa 5 zihuta kurusha izindi ku isi

Inyamaswa 5 zihuta kurusha izindi ku isi

Ayandi, Ibyiza nyaburanga
Hari inyamaswa zirangwa n’umuvuduko udasanzwe mu kwiruka, haba mu gukurikirana umuhigo cyangwa se mu gihe cyo guhunga iyo zugarijwe. Mukerarugendo igiye kubagezaho urutonde rw’inyamaswa 5 zirusha izindi zose ku isi umuvuduko. 1.Urutarangwe (guépard) Mu nyamaswa zose zigendera ku butaka nta n’imwe isumbya urutarangwe umuvuduko. Iyi nyamaswa ishobora kwiruka ibilometero 112 ku isaha. Ubu  bushobozi iyi nyamaswa ibukesha umubiri wayo muremure ugororotse, amaguru maremare n’inzara zityaye ziyifasha gufata ku butaka mu gihe irimo kwiruka, n’umurizo wayo utuma itadandabirana mu gihe irimo kwihuta cyane. 2.Impongo yo muri Afurika (Antilope d’Afrique) Iyi mpongo iranyaruka cyane ku buryo ishobora kwiruka ibilometero 110 ku isaha. Ikindi kiyiranga ni uko iyo irimo kwiruka ishobo...