
Nijeriya na Kote Divuwari zizahurira ku mukino wa nyuma wa CAN
Mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 7 Gashyantare 2024 amakipe y’ibihugu ya Nijeriya na Kote Divuwari yakatishije itike ya finale mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Afurika k’ibihugu muri Kote Divuwari.
Mu mukino wa mbere wa kimwe cxya kabiri k’irangiza watangiye i saa moya z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda, Nijeriya yatsinze Afurika y’Epfo kuri penaliti 4 kuri 2. Iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1 kuri 1, hongerwaho iminota 30 ntihagira igihinduka.
I saa yine z’ijoro hakurikiyeho umukino wahuje Kote Divuwari na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Uyu mukino warangiye Kote Divuwari itsinze igitego 1 ku busa cyabonetse ku munota wa 65 w’umukino gitsinzwe na Sebastien Haller.
Ku wa gatandatu hateganyijwe umukino wo guhatanira u...