Tumenye akamaro k’urusenda ku buzima
Urusenda rufite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo binyuranye by’ubuzima. Tugiye kubagezaho akamaro karwo ku mubiri w’umuntu.
Rugabanya umubyibuho ukabije
Umubyibuho ukabije abahanga mu by’ ubuzima bavuga ko wongera ibyago byo kurwara indwara zitandura nk’ umutima, diyabeti, umuvuduko ukabije w’ amaraso na kanseri.
Nubwo izi ndwara ziri muzihangayikishije benshi muri iyi minsi, kimwe mu bisubizo byo kuzirinda ni ukurya urusenda. Abahanga mu by’ imirire bavuga ko iyo wongereye urusenda mu biryo rugabanyamo ibinyabutabire bitera kubyibuha(ibinure).
Urusenda ntabwo rugabanya ibinure mu biryo gusa ahubwo runagabanya isukari mu mubiri kuko rwongera ibyitwa insuline bishinzwe kuganya isukari igihe yabaye nyinshi mu mubiri. Urusenda rwongera insuline mu mubiri igihe umuntu ariye u...