Justin Bieber ntabwo azongera kugaragara mu bitaramo mbere ya Werurwe 2023
Umuhanzi akaba n'umuririmbyi w'Umunyakanada Justin Bieber yugarijwe n'uburwayi ndetse burimo gukomera ku buryo yafashe umwanzuro wo gusubika ibitaramo byo kuzenguruka isi yateganyaga.
Uyu muhanzi w'icyamamare ufite imyaka 28 akaba akurikirwa n'abantu barenga miliyoni 250 ku ipaji ye ya instagaram yafashwe n'uburwayi bwa paralysie butuma igice kimwe cyo mu maso kidakora. Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka ni bwo ibimenyetso by'ubu burwayi bwe byatangiye kumugaragaraho ku buryo ijisho rye rimwe ritakoraga ndetse biboneka ko imiterere y'isura y'uyu muhanzi ukomeye yari yahindutse.
Iyi ndwara ye idasanzwe ishobora no kumukomerera bikagera n'aho ananirwa kumva no kuvuga. Ni indwara ifata abantu 5 ku bantu 100,000 buri mwaka muri leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Justin Bieber avuga ko...