Friday, April 18
Shadow

Imikino

CAN 2023: Kote Divuwari yatangiye nabi birangira itwaye igikombe

CAN 2023: Kote Divuwari yatangiye nabi birangira itwaye igikombe

Imikino
Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024, ikipe y’igihugu ya Kote Divuwari yegukanye igikombe cya 34 k’ibihugu mu mupira w’amaguru CAN 2023. Ibi yabigezeho  nyuma yo gutsinda Nijeriya ku mukino wa nyuma ibitego 2 kuri 1. Nijeriya nyamara ni yo yari yabanje igitego ariko ‘Inzovu’ za Kote Divuwari ntizacitse intege. Kote Divuwari yishyuye icyo gitego ndetse iza kongeramo icya kabiri k’intsinzi mu minota ya nyuma y’umukino. Kote Divuwari n’ubwo yegukanye iri kamba rya CAN ntabwo yari yatangiye neza kuko mu mikino yo mu matsinda iyi kipe yari yabonye amanota 3 gusa ku icyenda, iza kugira amahirwe yo kuzamuka nk’imwe mu makipe ya gatatu yatsinzwe bidakabije. Ibi byiyongeraho ko yari yanyagiwe mu buryo budasubirwaho n’ikipe y’igihugu ya Guineé Equatoriale yari yabatsinze ibi...
Nijeriya na Kote Divuwari zizahurira ku mukino wa nyuma wa CAN

Nijeriya na Kote Divuwari zizahurira ku mukino wa nyuma wa CAN

Imikino
Mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 7 Gashyantare 2024 amakipe y’ibihugu ya Nijeriya na Kote Divuwari yakatishije itike ya finale mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Afurika k’ibihugu muri Kote Divuwari. Mu mukino wa mbere wa kimwe cxya kabiri k’irangiza watangiye i saa moya z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda, Nijeriya yatsinze Afurika y’Epfo kuri penaliti 4 kuri 2. Iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1 kuri 1, hongerwaho iminota 30 ntihagira igihinduka. I saa yine z’ijoro hakurikiyeho umukino wahuje Kote Divuwari na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Uyu mukino warangiye Kote Divuwari itsinze igitego 1 ku busa cyabonetse ku munota wa 65 w’umukino gitsinzwe na Sebastien Haller. Ku wa gatandatu hateganyijwe umukino wo guhatanira u...
Police FC yegukanye igikombe cy’umunsi w’intwari

Police FC yegukanye igikombe cy’umunsi w’intwari

Imikino
Ku wa kane tariki 1 Gashyantare 2024, ikipe ya Police FC yatwaye igikombe cyitiriwe ubutwari itsinze APR FC ku mukino wa nyuma. Umukino warangiye Police FC itsinze APR FC ibitego 2 kuri 1. APR FC ni yo yari yafunguye amazamu ku gitego cya Yunusu Nshimiyimana igice cya mbere cy’umukino kigitangira. Mu gice cya kabiri Police FC yarishyuye ndetse umukio ugiye kurangira yongeramo igitego cya kabiri k’intsinzi. Ibitego bya Police FC byombi byatsinzwe na Peter Agblevor. Mu kiciro cy’amakipe y’abagore, igikombe cy’ubutwari cyatashye mu ikipe ya AS Kigali nyuma yo gutsinda ikipe ya Rayon sport igitego kimwe ku busa. Muri kimwe cya kabiri k’irangiza,ikipe ya Police FC yari yakuyemo Rayon Sport na ho APR FC yari yasezereye Musanze FC. Jean Claude MUNYANDINDA
Inkuru y’akababaro: Théophile MINANI wamamaye muri Volleyball yitabye Imana

Inkuru y’akababaro: Théophile MINANI wamamaye muri Volleyball yitabye Imana

Imikino
Ku wa mbere ku itariki ya 8 Mutarama 2024 uwahoze uri umukinnyi ukomeye wa Volleyball mu Rwanda Théophile Minani yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire. Ni inkuru y’incamugongo ku bantu bamumenye nk’umukinnyi mwiza mu makipe anyuranye yakiniye. Minani yamenyekanye cyane ubwo yakinaga mu ikipe y’Urwunge rw’Amashuri rw’i Butare guhera mu mwaka wa 1987. Yari umwe mu bakinnyi iyi kipe yari yubakiyeho kuko yayifashije gutwara ibikombe mu marushanwa atandukanye. Minani ni umwe mu bakinnyi bakiniye ikipe ya Rayon Sport Volleyball Club yabayeho mu myaka ya za 90 ariko itaramaze igihe. Mbere gato ya jenoside yakorewe abatutsi, Théophile Minani yakiniraga ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda i Butare aho yigaga mu Ishami ry’Amategeko. Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, ...
RWCA yateguye isiganwa y’amagare ryitiriwe inyoni y’Umusambi

RWCA yateguye isiganwa y’amagare ryitiriwe inyoni y’Umusambi

Imikino
Umuryango Nyarwanda Ushinzwe Kubungabunga Inyamaswa zo mu Gasozi (Rwanda Wildlife Conservation Association) wateguye isiganwa ry’amagare ryabereye mu duce dutandukanye dukikije igishanga cya Rugezi mu turere twa Burera na Gicumbi. Iri siganwa ryabaye ku wa gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2023. Muri iri siganwa ridasanzwe ryiswe “Umusambi Race” ryanyuze mu nzira z’imihanda y’ibitaka, intego nyamukuru yari ugukora ubukangurambaga ku kubungabunga inyoni y’umusambi mu Rwanda. Ni irushanwa yakinwe mu byiciro bitatu birimo ababigize umwuga n’abatarabigize umwuga bakoreshaga amagare asanzwe. Iri siganwa ryitiriwe Umusambi kuko igishanga cya Rugezi ari hamwe haboneka umubare munini w’imisambi mu Rwanda. Umuyobozi Mukuru wa Gahunda za RWCA Deo Ruhagazi yatangarije Mukerarugendo.rw ko nk’ab...
BAL 2024: Amakipe 12 azaseruka yose yamaze kumenyekana

BAL 2024: Amakipe 12 azaseruka yose yamaze kumenyekana

Imikino
Amakipe 12 azitabira irushanwa rya Basketball Africa League ry’umwaka wa 2024 yamenyakanye nyuma y’uko hagaragaye amakipe 3 yari asigaye. Ayo makipe atatu yabonye itike bwa nyuma ni Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo, City Oilers yo muri Uganda ba Dynamo yo mu Burundi. Ni nyuma y’irushanwa rya Elite 16 ku makipe yo mu kerekezo k’iburasirazuba (East Division) yabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuva ku itariki 21 kugeza ku ya 26 Ugushyingo 2023. Cape Town Tigers ni yo yegukanye umwanya wa mbere muri iki kerekezo itsinze City Oilers amanota 70 kuri 68. Dynamo yabonye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda COSPN yo muri Madagasikari amanota 79 kuri 78. Aya makoipe atatu yiyongereye ku yandi atatu yaboneye itike ya BAL 2024 mu irushanwa rya Elite 16 ku makipe yo mu kere...
Tharcisse Kamanda yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe rya Rubgy mu Rwanda.

Tharcisse Kamanda yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe rya Rubgy mu Rwanda.

Imikino
Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda, ku cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023 batoye komite nshya izayobora muri manda y’imyaka 4 iri imbere. Amatora yashyizeho iyi komite yabereye mu nteko rusange isanzwe yabereye i Nyamirambo kuri Hoteli Kigali View. Nyuma yo gutora mu ibanga, umuyobozi w’inteko itoresha Albert Kayiranga yatangaje ko Tharcisse Kamanda yongeye gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe n’amajwi 10 kuri 11 y’abanyamuryango batoye. Abanyamuryango bongeye kwishimira kuyoborwa na  Kamanda ngo kuko babona hari aho amaze kugeza umukino wa Rugby mu Rwanda. Nyuma yo kongera gutorwa, Tharcisse Kamanda  yagize ati “Nishimiye ko abanyamuryango bongeye kungirira ikizere cyo kubayobora muri iyi myaka ine iri imbere. Gusa ni n’inshingano zikomeye kuko baba ...
Irushanwa ryo koga ‘Africa Aquatics Zone 3’ ririmo kubera mu Rwanda

Irushanwa ryo koga ‘Africa Aquatics Zone 3’ ririmo kubera mu Rwanda

Imikino
Kuva ku wa kane ku itariki ya 23 kugeza ku wa gatandatu ku ya 25 Ugushyingo 2023, mu Rwanda harimo kubera irushanwa ryo koga rihuza amakipe y’ibihugu byo mu karere ka 3 muri Afurika ‘Africa Aquatics Zone 3 Swimming Championship 2023’. Iri rushanwa ririmo kubera muri Gahanga Recretion Centre mu karere ka Kicukiro mu mugi wa Kigali. Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi baturuka mu bihugu 10 ari byo u Rwanda, u Burundi, Djibouti, Eritrea, Kenya, Ethiopia, Uganda, Tanzania, Afurika y’Epfo na Eswatini. Abakinnyi baserutse bose hamwe ni 261 barimo 60 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Aba bakinnyi bose bacumbitse muri Hotel La Palisse i Nyamata. Abakinnyi barimo guhatana mu buryo bune butandukanye bwo koga ari bwo Free style, Backstroke, Breaststroke, na Butterfly and Relay. Intera basiganw...
Siporo 10 zikunzwe cyane kurusha izindi mu isi

Siporo 10 zikunzwe cyane kurusha izindi mu isi

Imikino
Siporo ni uburyo bwo kwidagadura bumaze imyaka isaga 3.000 bubayeho. Mu Bugereki bwa kera, ni ho hatangiriye amarushanwa ya mbere y’imikino ngororamubiri agahuruza abakinnyi n’abafana. Uko ibihe byagiye biha ibindi  hagiye haduka izindi siporo nshya kandi zigakundwa , ku buryo byakunze gukurura impaka hibazwa siporo zikunzwe kurusha izindi mu bihugu cyangwa uduce runaka. Tugiye kwifashisha ibinyamakuru the World Atlas, the Sporting na Real Buzz tubagezeho urutonde rw’uko siporo 10 za mbere zikurikirana mu gukundwa cyane kurusha izindi mu isi. Football (Soccer)                                                                                                                      Umupira w’amaguru bakunze kwita “Soccer”   ni umwe mu mikino ikunzwe cyane  ku isi, ufite abafana barenga miliy...
BAL 2024: Hazaba impinduka zikomeye harimo n’ubwiyongere bw’imikino

BAL 2024: Hazaba impinduka zikomeye harimo n’ubwiyongere bw’imikino

Imikino
Ubuyobozi bw’irushanwa rya Basketball Africa League bumaze gutangaza gahunda y’uko rizagenda ku nshuro yaryo ya kane. Hazaba impinduka zikomeye ugereranyije n’uko ryagenze mu myaka itatu ishize. Impinduka ya mbere ni ukwiyongera kw’imikino. Guhera mu byiciro bya za conferences kugeza ku mikino ya kamparampaka, umukino wa nyuma ndetse n’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, imikino yose hamwe izakinwa ni 48 mu gihe muri BAL iheruka hakinwe imikino 38. Ikindi kintu gishya ni ukwiyongera kwa za conferences. Muri BAL ya 2022 n’iya 2023, hariho conferences ibyiri (Sahara yakiniwe muri Senegali na Nili yabereye mu Misiri) ariko kuri iyi nshuro ya BAL 2024 haziyongeraho na Conference ya Kalahari izakinirwa muri Afurika y’Epfo. Buri conference izaba igizwe n’amakipe 4 kuko amakipe yos...