Irushanwa ryo koga ‘Africa Aquatics Zone 3’ ririmo kubera mu Rwanda
Kuva ku wa kane ku itariki ya 23 kugeza ku wa gatandatu ku ya 25 Ugushyingo 2023, mu Rwanda harimo kubera irushanwa ryo koga rihuza amakipe y’ibihugu byo mu karere ka 3 muri Afurika ‘Africa Aquatics Zone 3 Swimming Championship 2023’.
Iri rushanwa ririmo kubera muri Gahanga Recretion Centre mu karere ka Kicukiro mu mugi wa Kigali. Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi baturuka mu bihugu 10 ari byo u Rwanda, u Burundi, Djibouti, Eritrea, Kenya, Ethiopia, Uganda, Tanzania, Afurika y’Epfo na Eswatini. Abakinnyi baserutse bose hamwe ni 261 barimo 60 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Aba bakinnyi bose bacumbitse muri Hotel La Palisse i Nyamata.
Abakinnyi barimo guhatana mu buryo bune butandukanye bwo koga ari bwo Free style, Backstroke, Breaststroke, na Butterfly and Relay. Intera basiganw...